Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), iteraniye i Phnom Penh muri Cambodge, aho hanateganyijwe gutorwa Umunyamabanga Mukuru mushya w’uyu muryango.


Iyi nama yabereye mu nyubako ya Centre International de Congrès et d’Expositions Chroy Changvar, yitabirwa n’abakuru b’ibihugu 23, mu gihe ibindi byohereje abakuru ba za Guverinoma kubihagararira. Intumwa ziturutse mu bihugu 82 ni zo zihagarariye ibihugu byazo.


Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, yavuze ko Francophonie ari ihuriro rikomeye muri politiki mpuzamahanga, kubera ko rihuza ibihugu bitandukanye byo ku migabane yose y’Isi.


Yagize ati: “Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) si ihuriro ry’ibihugu ryashyiriweho kwirwanaho, kandi kuba ibihugu biwugize byunze ubumwe ntibisobanuye ko bigomba kugira imyumvire cyangwa gufata imyanzuro imwe kuri buri kibazo.”


Yakomeje avuga ko ibihugu bigize uyu muryango bikwiye gukorera hamwe, bikubaha ibitekerezo bitandukanye kandi bigafatanya ku rwego rungana kugira ngo byongere ijambo ryabyo ku rwego mpuzamahanga.


Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, na we yasabye ko OIF yakomeza kugira uruhare muri politiki mpuzamahanga, agaragaza ko ururimi rw’Igifaransa rukwiye kuba umuyoboro w’ibiganiro, ubumwe no kubahiriza amategeko mpuzamahanga.


Macron yasabye ko habaho “ibiganiro byeruye, bitajenjetse kandi byubaka”, bishingiye ku byo ibihugu bihuriyeho aho kwibanda ku bibitandukanya.


Iyi nama yanagarutse ku iterambere ry’ubukungu, aho raporo nshya ya OIF igaragaza ko ishoramari mu bihugu biyigize ryazamutse rikava kuri miliyari 96 z’amadolari ya Amerika mu 2020, rikagera kuri miliyari 301 mu 2025.


Iri zamuka ryagize uruhare mu guhanga imirimo mishya 212.000. Mu mishinga y’ishoramari yatanzweho urugero harimo uruganda rwo gusana moteri z’indege za Airbus rwubatswe muri Maroc n’ikigo Safran cyo mu Bufaransa, uruganda rw’ibikoresho byo mu rugo muri Sénégal n’umushinga wo kwagura uruganda rwa sima muri Gabon.


Nubwo ishoramari ryazamutse, OIF igaragaza ko hakiri imbogamizi zirimo amategeko n’imikorere y’ubucuruzi bishobora kongera ibyago ku bashoramari.


Mu gufungura iyi nama, Umwami wa Cambodge, Norodom Sihamoni, yashimiye Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwe, amushimira ubunyangamugayo yagaragaje mu kazi.


Mushikiwabo yanagarutse ku bibazo byugarije Haïti na Liban, avuga ko OIF ikomeje kubikorera ubuvugizi mu rwego mpuzamahanga. Yanasanishije amateka ya Cambodge n’ay’u Rwanda, agaragaza ko ibihugu byombi byanyuze mu bihe bikomeye birimo intambara na jenoside, ariko bikongera kwiyubaka nyuma y'ibihe by'amakuba.